Abagana ibitaro bya Nyanza barishimira uruhare rwabo mu kunoza imitangire ya serivisi
Abahabwa izo serivisi baturuka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza no hanze yako; aho bavuga ko guhabwa umwanya mu biganiro bibahuza n’abakozi b’ibitaro bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo ari uruhare rwiza mu kunoza serivisi zitangirwa muri ibi bitaro.
Bimwe mu bigarukwaho muri iki kiganiro, ni uburenganzira n’inshingano by’abarwayi, isuku n’isukura, uruhare rwabo mu mitangire inoze ya services, gukurikirana uko abagana ibitaro banogerwa na serivisi bahabwa n’ibindi.
Iki kiganiro gikorwa nibura rimwe mu gihembwe, hagamijwe kwimakaza umuco w’ubufatanye n’imikoranire mu gutanga service z’ubuzima hagati y’abafatanyabikorwa bose, hagamijwe kunoza no kwimakaza ireme rya serivisi z’ubuzima mu buryo burambye.
NKESHIMANA Gedeon, kimwe na bagenzi be, bitabiriye iki kiganiro cyakozwe mu kwa 08/2025 bashimira ubuyobozi bw’ibitaro kuba bwarateganyije uyu mwanya wa gahunda y’Ijwi ry’umurwayi. Ati “ni ingenzi kuba duhurizwa hamwe muri ubu buryo tukaganira n’abaganga, bakatwumva tukabaha ibitekerezo n’ibyifuzo byanoza serivisi duhabwa; bituma dutaha tunyuzwe na serivisi baduha. Ni byiza cyane mukomereze aho!”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr MFITUMUKIZA Jerome avuga ko icyo ibitaro bishyize imbere ari ugutanga serivisi nziza ku babigana bishingiye no ku byifuzo byabo.
Gahunda y“Ijwi ry’Umurwayi” yashyizweho na Ministeri y’Ubuzima mu gufasha kunoza imitangire ya serivisi bishingiye ku byifuzo by’abagana amavuriro, no kwimakaza umuco w’ireme rya serivisi z’ubuzima, ikaba yarashyizweho mu mwaka wa 2018.