Abagenzuzi bakuru b'imari ya Leta basuye ibitaro bikuru by'Akarere ka Nyanza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024 ,nibwo itsinda ry'abagenzuzi bakuru b'imari ya Leta bagejeje ku buyobozi n'abakozi bahagarariye abandi mu bitaro bya Nyanza ibyavuye mu isuzuma ,bari bamaze mo ibyumweru bibiri bakorera mu bitaro.

Ni ubugenzuzi bwibanze cyane ku mikoreshereze y'umutungo n'imari bya Leta ndetse n'imitangire ya serivisi zibarizwa mu bitaro muri rusange.

Nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye muri iryo genzura, Ubuyobozi n'abakozi b'ibitaro bahawe umwanya wo kuritangaho ibitekerezo.

Iri genzura ryari rimaze iminsi rikorwa, ryarebaga umwaka warangiye kuya 30/06/2023 no kugeza ubu ubwo hakorwaga iryo genzura(06/2024).