Ibitaro bya Nyanza byifatanyije n’Ababyeyi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abana bavutse batagejeje igihe

Ni umunsi waranzwe no guhumuriza hamwe no gukomeza abo babyeyi ko kubyara abana batagejeje igihe bishoboka, ariko kandi ko iyo umwana yitaweho neza, avurwa agakura agataha ari muzima nkuko hari ingero nyinshi zibigaragaza.

Umuforomokazi w’inzobere mu kuvura impinja mu bitaro bya Nyanza MUREKATETE Claudine avuga ko abana bavuka batyo ari ababa bavutse munsi y’ibyumweru 37.

Ati “twifuje kwereka no kumenyesha ababyeyi ko nubwo bafite abana bavutse batagejeje igihe atari ibintu byacitse, ari abana nk’abandi, bavurwa bagataha. Ndetse dufite n’ingero nyinshi z’abana bavutse muri ubu buryo bavuyemo abantu bakomeye”.

Usibye kuba baganirijwe, banahawe impano zitandukanye mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine mu rugendo rwo kwita kuri abo bana.

Aba babyeyi bishimiye iki gikorwa, batanga n'ubuhamya bw' uko bafashijwe mu buryo bunyuranye abana babo bagakura. Urugero ni NIYONAMBAJE Esther wo mu murenge wa Nyagusozi, Akarere ka Nyanza ufite umwana wavukanye amagarama 800 akamara amezi 3 mu bitaro, agasezererwa afite 1,800kg.

Ati “Serivisi bampaye ziranoze, ntawigeze antererana, ntawigeze antenguha ngo ye kumfasha ngo ye kunyumva, ahubwo bose baransananiye kugira ngo barokore ubuzima bw’uyu mwana. Mbikesha bariya baganga bambaye hafi, ubu rwose nshimye Imana ko ariho,kandi akaba agize ibiro 6,900kg akaba afite umwaka n’ukwezi kumwe ”. 

Kimwe na UWAMARIYA Yvonne, utuye mu karere ka Huye, umurenge wa Rwaniro, umwana we yavukanye 1,700kg arakurikiranwa ubu akaba yujuje 1,800kg birenga ndetse akaba amaze no gusezererwa mu bitaro. Ashimira abaganga bamubaye hafi, akagira inama abandi babyeyi kujya bagana kwa muganga kuko abo bana bafashwa bagakura neza.

Umuganga w’inzobere mu kuvura abana mu bitaro bya Nyanza, Dr. RUTAGUMBA Dieudonne avuga ko abana bavuka muri ubu buryo baba bafite ibibazo bitandukanye kandi bagakurikiranwa mu buryo bwihariye dore ko nko kubagaburira hari ubwo hifashishwa sonde, igacishwamo amashereka kuko umwana aba atabasha konka mu buryo busanzwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr MFITUMUKIZA Jerome ashimira uruhare rw’abaganga n’abaforomo mu kwita kuri aba bana, ndetse n’ababyeyi babo badahwema kubakurikirana umunsi k’uwundi bubahiriza inama bagirwa n’abaganga ariko kandi agahwitura n’imiryango kudaha akato bene abo bana; ahubwo bakitabwaho nabo ari icyizere cy’ejo hazaza kandi ubuzima bushoboka.

Ati “uko byagenda kose hari abana bagiye bavuka batagejeje igihe, barakura bamera neza, mwumvise umwana wavuriwe hano iwacu ava ku magarama 800 arakura. Ikindi kandi ingero zirahari ku Isi hose, abahanga mu by’imibare n’ubugenge barabizi nka ba Isaac Newton […] ni abana bagaragazwa nk’abavutse batagejeje igihe”. 

Mu kwizihiza uyu munsi, bamwe mu babyeyi bafite abana bavutse igihe kitageze barwarije mu bitaro bishyuriwe amafaranga y’umwenda bari bafitiye ibitaro. 

Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku Isi guhera mu mwaka wa 2008.