IBITARO BYA NYANZA N’IBIGO NDERABUZIMA BIBUTSE KU NSHURO YA 32 ABARI ABAKOZI BABYO BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, ruva ku bitaro kugera ku rwibutso rw'Akarere ka Nyanza, aho abakozi bunamiye inzirakarengane zishyinguyemo banashyiraho indabyo.
Ku bitaro, hatangiwe ibiganiro n'ubuhamya, hagarukwa cyane ku mateka ya Jenoside, ingaruka yagize ku muryango nyarwanda by' umwihariko n'uruhare rw'abaganga mu gihe cya Jenoside.
Mu kiganiro cye, MUKANDORI Denyse yashimangiye ko Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe Umuryango Mpuzamahanga urebera ntiwatabara abicwaga; maze asaba buri wese kutarangara kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara kandi ikwirakwizwa hirya no hino.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame KAYITESI Nadine, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, nawe yagarutse ku ruhare rw’abaganga bagize muri Jenoside bakavutsa ubuzima abo bakabuhaye bityo ayo mateka mabi yanditswe akaba akwiriye gusimburwa n’amateka meza.
Ati “duhindure iyo sura, twirinde ivangura iryo ariryo ryose twakire umuntu utugana atwizeyeho ikizere akibone, ushaka amaboko meza tumwakire na yombi, ushaka ihumure turimuhe, ubuvuzi ubwo dushoboye bwose tubumuhe kugira ngo tuzibe icyuho”.
Abari abakozi bamaze kumenyekana kugeza ubu, bishwe muri Jenoside bagera kuri 38 bakoraga mu bitaro n’ibigo nderabuzima 9 byakoraga icyo gihe aribyo Nyanza, Nyamure, Busoro, Kirambi, Kibirizi, Ruyenzi, Ntyazo, Cyaratsi, Gatagara SPH.
Ubuyobozi bw’ibitaro bukaba bukomeje igikorwa cyo gushakisha abandi baba barishwe ariko bitazwi aho bashyizwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr MFITUMUKIZA Jerome, ati “Gushakisha amakuru ni urugendo rugikomeje kandi tunafatanyije n’imiryango y’abarokotse kugira ngo tugerageze kugira umubare ukwiye w’abishwe, yaba abiciwe hano mu bitaro n’ibigo nderabuzima, tunabungabunge ibimenyetso by’amateka.”
Mu bitaro bya Nyanza hari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina y’abishwe, mu gihe cyo Kwibuka harasurwa, bakunamirwa ndetse hagashyirwaho indabyo nk’uburyo bwo kubibuka. Harateganywa kandi gukorwa Filime igaragaza amateka y'ibyabereye muri ibi bigo kugira ngo azabe nk'inyigisho ku rubyiruko bityo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Kuri uyu munsi kandi hashimiwe ingabo zari iza RPF-Inkotanyi kuburyo zahagaritse Jenoside zigatabara abicwaga; kwihanganisha no gukomeza abarokotse no gushimira Leta y’ubumwe ku kubanisha neza abanyarwanda.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Nadine KAYITESI

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza, NIYITEGEKA Jean Baptiste

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Dr MFITUMUKIZA Jerome agaruka ku bubi bwa Jenoside

Hakozwe urugendo rwo Kwibuka, kuva ku bitaro kugera ku rwibutso rw'Akarere ka Nyanza

Abayobozi mu bitaro (harimo Umuyobozi Mukuru w'ibitaro-ibumoso) bashyira indabyo ku rwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Abakozi batandukanye bashyira indabyo ku rwibutso

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza ashyira indabyo ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside kiri mu bitaro

Abitabiriye gahunda yo kwibuka bakurikiye ikiganiro kiri gutangwa ku mateka ya Jenoside

Hacanywe urumuri rw'ikizere

Abakozi b'ibitaro n'ibigo nderabuzima bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi