Ubuyobozi n’Abakozi b’ibitaro bifatanyije n’abarwayi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurwayi

Ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro hamwe n’abafatanyabikorwa babyo bifatanyije n’abarwayi ndetse n’abarwaza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurwayi usanzwe wizihizwa tariki 11 Gashyantare buri mwaka. Ni umunsi wizihizwa hagamijwe kuzirikana no kwita ku mibereho myiza y’abarwayi, kubahumuriza no kubereka ko batari bonyine mu burwayi bwabo.

Mu kwizihiza uyu munsi, hakozwe ibikorwa bitandukanye byagaragaje urukundo n’ubwitange ku barwayi, ibiganiro byo kubahumuriza, kubasengera ndetse no kubaririmbira indirimbo z’Imana zabahaye ihumure n’icyizere.

Si ibyo gusa kuko hanatanzwe impano n’ubufasha butandukanye bigenewe abarwayi, mu rwego rwo kubafasha no kubereka ko hari ababazirikana. Byongeye, abantu n’imiryango igira uruhare mu kwita ku barwayi bashimiwe ku mugaragaro, bahabwa n’ibyemezo by’ishimwe mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagaragaza mu kwita ku barwayi.

Abarwayi n’abarwaza bitabiriye ibi birori bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku buryo ibitaro bibitaho kandi bikababa hafi mu bihe by’uburwayi. Bavuze ko kubitaho no kubaba hafi bibongerera imbaraga n’icyizere cyo gukira, bigatuma barushaho kwiyumvamo ko ubuzima bushoboka nkuko byagarutsweho na NYIRAHATEGEKIMANA Pelagie, umubyeyi w’abana babiri wo mu murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza urwarije umwana muri serivisi yita ku mpinja(Neonatology) aho avuga ko yafashijwe n’abaganga haba mu kumwishyurira imiti ndetse no kumubonera amata yo guha umwana nyuma yuko we ubushobozi bumushiranye.

Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere, Madamu MUKANDORI Denise, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere n’umwe mu bagize ihuriro “Ni Nyampinga w’i Nyanza,” risanzwe ryita ku barwayi yashimiye cyane uruhare rwa buri wese mu guteza imbere ubuzima bw’abarwayi.

Yanagarutse ku kamaro ko kwivuza hakiri kare no kugira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), asaba abaturage kujya bayishyura ku gihe kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuvuzi batagowe n’ikibazo cy’amikoro.

Mu bitaro bya Nyanza hashyizweho ikigega cyiswe AGASEKE K’URUKUNDO kinyuzwamo ubufasha bugenewe abarwayi batishoboye; kikaba ari kimwe mu bisubizo birambye ku kwita ku mibereho y’abarwayi.